Twinjirane mu buryohe bw’umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare [AMAFOTO]
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Igikomangoma cya Monaco, Albert II na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI, David Lappartient, ni bo batangije isiganwa rya nyuma rya Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Abakinnyi 164 ni bo bahagurutse kuri Kigali Convention Centre, aho isiganwa ryatangiriye ndetse riza no gusoreza.
Umuholandi Sam Oomen ntiyashoboye gutangirana isiganwa n’abandi. Mu mpamvu zishobora gutuma umukinnyi adatangira, harimo uburwayi.
Abasiganwa babanje kugenda intera ya kilometero 1,5 itabarwa, batangira isiganwa ry’ibilometero 267,5 bageze imbere y’inyubako y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ku Gishushu.









