
25
JulAmandah Darling yasabye imbabazi umukunzi we
Isimbi Amandine wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Amandah Darling, yasabye imbabazi umukobwa mugenzi we witwa Amollo Karol wo muri Uganda bamaze igihe bakundana, nyuma y’ubutumwa yari aherutse kwandika amuhinja ihohotera kugeza no ku rwego yamuzirikaga akamukubita.Amandah yabitangaje mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko yasabye imbabazi uyu mukobwa mugenzi we, bamaze imyaka irenga ibiri bakundana.Muri ubu butumwa yatangiye yisegura kuri uyu mukunzi we avuga ko ababajwe n’ibyabaye, avuga ko atagombaga gushyira hanze ubutumwa buvuga uyu mukobwa nk’umugome kuko bitari bikenewe.Yabwiye abo byagizeho ingaruka yaba mu muryango wa Amollo Karol cyangwa inshuti, ko atabikoze afite umugambi wo kubakomeretsa.Ati “Ku bo byagezeho, yaba inshuti zawe za hafi cyangwa umuryango wawe, sinigeze nshaka kubabaza umuntu uwo ari we wese. Ndashaka ko ibi birangira burundu. Ntabwo nagombaga gushyira hanze ibyo nahashyize, kandi nizeye ko twese dushobora kubyibagirwa tugakomereza ah