
03
SepAmatora yatangiye! Abakobwa 17 barahatanira kwitabira Miss Africa Diversity
Abakobwa 17 binjiye mu cyiciro cy’amatora yo kuri Internet asiga hamenyekanye umwe muri bo uzaserukira u Rwanda mu irushanwa rya ‘Miss Africa Diversity’.
Mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, hari kuba amarushanwa nk’aya agamije guhitamo umukobwa uzaserukira Igihugu cyagaragaje ubushake. Rizabera muri Uganda, kuva ku wa 22 Ukwakira 2025 kugeza ku wa 26 Ukwakira 2025.
Ndekwe Paulette, uhagarariye Embrace Africa, ishyirahamwe rishinzwe gutegura iri rushanwa mu Rwanda, yabwiye InyaRwanda, ko umukobwa uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 2 Frw, ndetse anahabwe itike y’indege izamufasha guserukira u Rwanda.
Yavuze ati “Azahembwa Miliyoni 2 Frw, ndetse anahabwe itike mwerekeza mu guhagararira umugabane wacu mu marushanwa y’ubwiza Mpuzamahanga aherereye ku mugabane w’uburayi.”
Kugeza ubu, Phionah Umwiza niwe uyoboye abandi aho kugeza ubu afite amajwi 1,229, akurikiwe na Natacha Ndikumana ufite amajwi 1,143, ni mu gihe ku mwanya wa Gatatu hariho umukobwa witwa Jesyline Nsabimana ufite amajwi 1,052.
Ku mwanya wa Kane hariho umukobwa witwa Ines Kamikazi ufite amajwi 565, Keza Teta Sharon Nsanzabera uri ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 347. Anne Delice Turikumwe ari ku mwanya wa Gatandatu n'amajwi 336, ni mu gihe Briano Uwihire ari ku mwanya wa Karindwi n'amajwi 321, n'aho Fiona Teta ari ku mwanya wa Munani n'amajwi 239.
Kevine Umwariwase we afite amajwi 156, n'aho Patience Niyizigihe ageze ku mwanya wa cumi n'amajwi 129. Mu bandi bafite amajwi ari hafi barimo Dalira Iradukunda, Rachel Nzayihimbaza, Kevine Irakoze, Charlotte Mushirarungu, Denyse Mutuyimana, Nelly Ihimbazwe, ndetse na Lilian Uwase.
Miss Africa Diversity ni irushanwa ryibanda ku guha amahirwe abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika yo kugaragaza ubwiza bwabo, ubwenge, impano n’ubushobozi bwo guhagararira igihugu cyabo.
Intego yaryo ni ukwerekana ubwiza nyakuri bwa Afurika mu buryo burimo ubwenge, umuco n’imyitwarire. Guhuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye kugira ngo bagire ubunararibonye, ubumenyi, n’akamenyero ko guhagararira igihugu cyabo.
Harimo kandi guteza imbere ubutabera, imibereho myiza y’abagore n’ubushake bwo gufasha sosiyete. Akenshi haba hari ibihembo birimo amafaranga, impano, cyangwa amahirwe yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. Mu Rwanda, umukobwa atsindira miliyoni 2 Frw n’itike y’indege yo guhagararira u Rwanda.
Irushanwa rya Miss Africa Diversity riba mu gihugu kimwe mu bihugu bya Afurika, kandi ryakira abakobwa bo mu bindi bihugu. Umunsi mukuru w’irushanwa ukunze kumara iminsi myinshi, nko kuva ku wa 22 kugeza ku wa 26 Ukwakira 2025 muri Uganda.
Umukobwa utsinda aba ashobora guhura n’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu myidagaduro, ubukerarugendo, ubucuruzi n’imiyoborere y’abagore.
Miss Africa Diversity si irushanwa ry’ubwiza gusa, ahubwo ni uburyo bwo guteza imbere abakobwa, guhagararira igihugu, no kubaha amahirwe yo kwagura ubumenyi n’ubuhanga ku rwego rw’Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Abakunzi b’iri rushanwa barasabwe gukomeza gutora abakobwa bakunda ku rubuga rwa Internet kugira ngo bafashe gutoranya umukobwa uzaserukira u Rwanda ku rwego rw’Afurika