04th, September 2025, 06:55:21 AM
Home / News / apr-fc-igiye-gutiza-abakinnyi
APR FC igiye gutiza abakinnyi

23

Jul

APR FC igiye gutiza abakinnyi

APR FC igiye gutiza Tuyisenge Arsène, Mugiraneza Froduard, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na Kategaya Elie muri AS Kigali yatangiye kwisuganya.Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko aba bakinnyi bazatizwa muri iyi kipe y’umujyi nyuma y’aho umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yasabye kugira abakinnyi 26 bityo abadafite umwanya bakajya ahandi.Aba bakinnyi kandi ntabwo bagaragaye ku mukino wa gicuti Ikipe y’Ingabo yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2 ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025.AS Kigali igiye gutizwa aba bakinnyi yatangiye kwisuganya ireba uko yatangira kwitegura umwaka mushya w’imikino.Iyi kipe yatangiye guhemba abakinnyi bayo yari ibereyemo ibirarane by’imishahara y’amezi atandatu ndetse na 10 ku batoza. Kuri ubu, abakinnyi bamaze guhabwa amezi abiri.Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira imyitozo mu cyumweru gitaha.

0 Comments

Leave a comment