
30
AugBruce Melodie na Element EleéeH bahataniye igihembo cya ‘AFRIMA’
Bruce Melodie an Element EleéeH bahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umwaka muri Afurika y’Iburasirazuba (Best Male/Female Artist in East Africa).
Bruce Melodie ahatanye binyuze mu ndirimbo “Beauty on Fire” yakoranye na Joeboy, mu gihe Element Eleéeh we yahatanye abikesha indirimbo ye “Tombé”.
Muri iki cyiciro bahuriyemo n’abandi b’ibyamamare barimo Diamond Platnumz, Bien, Joshua Baraka, Juma Jux, Marioo, Mbosso, Sat-B na Yared Negu.
Ibi bihembo bihatanyemo amazina akomeye mu muziki wa Afurika nka Burna Boy, Davido na Rema.
Si ubwa mbere abahanzi b’Abanyarwanda bahataniye ibi bihembo ariko bakunze kugorwa n’uko amajwi babona mu matora aba adahagije kugira ngo batsinde bagenzi babo baba bahatanye.
Gutora bizatangira ku wa 10 Nzeri 2025 binyuze ku rubuga rwa AFRIMA, bikazasozwa ku wa 30 Ugushyingo 2025, umunsi ubanziriza uzatangwaho ibi bihembo.
Ibi bihembo biri mu bimaze gukuza izina muri Afurika bitegurwa ku bufatanye na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Guverinoma ya Nigeria na Leta ya Lagos isanzwe ibyakira.