
18
AugCHAN 2024: Urugamba rugeze aho rukomeye
Ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama 2025, ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Kenya yatsinze iya Zambia igitego 1-0, mu mukino w’Umunsi wa Kane wa CHAN 2025 iri kubera iwayo ifatanyije na Tanzania na Uganda.
Mbere yo gutangira iri rushanwa, abakinnyi n’abatoza bose ba Kenya bahawe isezerano ko buri mukinnyi mu bari kumwe n’Ikipe y’Igihugu azajya ahabwa miliyoni 1 y’Amashilingi ya Kenya mu gihe batsinze, cyangwa ibihumbi 500 y’amashilingi ya Kenya igihe banganyije.
Bisobanuye ko nyuma yo gutsinda imikino itatu ikanganya umwe, buri mukinnyi amaze kugezamo miliyoni 3,5 y’Amashilingi ya Kenya. Igikurikiyeho ni ukurenga ¼, aho bagomba guhurira na Madagascar bakarushaho kongera amafaranga. Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025.
Andi makipe yabonye itike ya ¼ cya CHAN 2024, ni Maroc yazamukanye na Kenya mu Itsinda A, na yo ikaba izakina na Tanzania yazamukanye na Madagascar mu Itsinda B.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Kanama, haramenyekana andi makipe azakina iki cyiciro, aho Congo Brazzaville igomba kwikiranura na Nigeria yamaze kubura itike kuko itarabona inota na rimwe.
Sudani na Senegal na zo zirakina umukino wa nyuma wo mu Itsinda C kugira ngo zishimangire itike yo gukina ¼.