04th, September 2025, 06:54:38 AM
Home / News / diddy-yasabye-indishyi-ya-miliyari-145-frw-ikinyamakuru-ashinja-kumusebya
Diddy yasabye indishyi ya miliyari 145 Frw ikinyamakuru ashinja kumusebya

14

Aug

Diddy yasabye indishyi ya miliyari 145 Frw ikinyamakuru ashinja kumusebya

USA TODAY yatangaje ko mu bo Diddy arega harimo uwitwa Courtney Burgess, umwunganizi we mu mategeko ndetse n’ikinyamakuru NewsNation.

Yagiye kubarega nyuma yaho uri Mutarama, yari yareze Courtney Burgess wari wavuze ko hari ibikoresho yari yarigeze guhabwa bigaragaraho amashusho ariho Diddy asambanya abana batarageza imyaka. Icyo gihe uyu muhanzi yasabaga miliyoni 50$ kubera kumusebya.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 11 Kanama 2025, mu rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i New York, Diddy yahinduye ikirego ashyiramo n’umwunganizi wa Burgess, Ariel Mitchell, ndetse n’ikinyamakuru cya NewsNation, bose abashinja kuba baramwandagaje.

Abunganira Diddy bavuga ko Burgess yatangaje ibinyoma bikomeye byatumye “itangazamakuru risenya izina rye”.

Bavuga ko Burgess na Mitchell bahimbye ibirego bidafite gihamya bamushinja ibikorwa bibi byo gusambanya abana mu birori bye bizwi nka “freak off”, kandi bazi neza ko nta bimenyetso bifatika bihari. Basaba ko NewsNation nayo ibibazwa kuko yatanze urubuga rwo gukwirakwiza ibyo binyoma.

Muri Ukwakira 2024, Burgess na Mitchell bagaragaye kuri NewsNation bavuga ko hari amashusho menshi agaragaza Diddy asambanya abana barimo n’ibyamamare. Diddy avuga ko ibi byari bigamije kubangamira urubanza rwe rwari ruri mu nkiko.

Diddy n’abamwunganira banashinja Mitchell kuba yaravuze ibinyoma mu bundi buhamya ari kumwe n’umugore wavugaga ko yasambanyijwe na Diddy muri California mu 2018.

Icyo gihe Mitchell yavuze ko hari raporo ya polisi ibyemeza, nyamara Diddy avuga ko raporo nyirizina itigeze imuvugamo kandi ko yahakanye ibyo birego. Polisi ya Contra Costa yemeje ko icyo kirego cyabaye impfabusa nyuma yo kugikoraho iperereza.

Abunganira Diddy bavuga ko ibi byose byari igikorwa cyateguwe cyo kumwangiriza izina, kumusenya ku giti cye no kubangamira ubutabera mu rubanza rwe.

Diddy yafashwe muri Nzeri 2024 akurikiranyweho ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu mu mibonano mpuzabitsina, ubufatanyacyaha mu bugizi bwa nabi no gutwara abantu hagamije kubashora mu buraya.

Muri Nyakanga 2025, yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu mu buraya ariko agirwa umwere ku bindi. Ku wa 4 Kanama 2025 yangiwe ku nshuro ya kabiri, kurekurwa ku ngwate ya miliyoni 50$.

0 Comments

Leave a comment