04th, September 2025, 06:57:20 AM
Home / News / gen-mubarakh-muganga-yitabiriye-uyu-muhango
Gen Mubarakh Muganga yitabiriye uyu muhango

15

Aug

Gen Mubarakh Muganga yitabiriye uyu muhango

Abakunzi n’abafana ba APR FC bazwi nk’Intare Nkuru, bakoze igikorwa cyo kugaragaza imihigo yabo mu ijoro ryiswe ‘Ijoro ry’Intare’, bahahigira gutanga miliyoni 500 Frw mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya APR FC mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, cyitabirwa n’abayobozi bakuru b’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo.Intare Nkuru zateguye uyu muhango mu rwego rwo guhigira imbere y’abayobozi b’ikipe n’ab’Ingabo z’u Rwanda, bakagaragaza ko na bo bafite intego bihaye mu mwaka utaha.Ni umuhango abafana ba APR FC n’abayobozi bayo basusurukijwe n’umuhanzi Chrisy Neat.Abakunzi ba APR FC bakusanyije ari hafi ya miliyoni 500 Frw, kugira ngo azunganire ubuyobozi mu mibereho ya buri munsi y’ikipe, dore ko ari umwaka izakinamo amarushanwa menshi.Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarak Muganga, yanyuzwe n’umusaruro wavuye mu gikorwa cyateguwe n’abakunzi b’ikipe.Ati “Buri munsi abanyamuryango badusabaga ko twareka bakagira icyo bakora. Twarabisabye birakunda none mu gikorwa gito dukoze, mwabonye ko kibyaye umusaruro mwinshi.”Usibye gukusanya ayo mafaranga, abafana bemereye kugurira bagenzi babo bagera kuri 4000, amatike yo kuzakurikira umukino wa gicuti uzahuza APR FC na Power Dynamos, uzabera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025Shema Brian na Jado Max ni bo bayoboye uyu muhangoUwayezu François Régis wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yari muri uyu muhangoGen Mubarakh Muganga yitabiriye uyu muhangoAbayobozi bakuru b'Ingabo z'u Rwanda bari muri uyu muhango

0 Comments

Leave a comment