04th, September 2025, 06:58:53 AM
Home / News / icyo-riderman-atekereza-ku-bafana-bishushanyijeho-ikirango-cya-ibisumizi
Icyo Riderman atekereza ku bafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi

14

Aug

Icyo Riderman atekereza ku bafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Riderman yasangije abamukurikira amashusho y’abakunzi be biyanditseho ibirango bya ‘Ibisumizi’. 

Ati “Ni abantu bagiye banyoherereza ariya mashusho, ariko ni ibintu biba bishimishije kubona umuntu ugukunda akanaba yakwiyandikaho ku mubiri. Ni ibintu byakora buri wese ku mutima.”

Riderman ni umwe mu baraperi bamaze imyaka myinshi bafite igikundiro gikomeye mu muziki w’u Rwanda. Yawinjiyemo ahereye mu itsinda rya UTP Soldiers. mu 2006 atangira kuririmba ku giti cye.

Kuri ubu Riderman ari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze mu muziki ndetse amakuru avuga ko uyu mwaka ashobora gutegura igitaramo.

Umwaka ushize wa 2024, Riderman yamurikaga album ‘Icyumba cy’amategeko’ yakoranye na Bull Dogg mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.

Ibisumizi ni izina Riderman yahaye abakunzi be
Riderman yakozwe ku mutima n'uyu mufana we wishushanyijeho ikirango cya 'Ibisumizi'
Uyu musore nawe yishushanyijeho ibisumizi mu rwego rwo kwerekana urukundo afitiye Riderman
Riderman yavuze ko kubona abafana bamukunda gutya bimukora ku mutima ku rwego rwo hejuru
Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi bakunzwe bikomeye muri MTN Iwacu Muzika Festival

0 Comments

Leave a comment