04th, September 2025, 06:54:39 AM
Home / News / madebeats-mu-biganiro-byo-gusubira-muri-155am-ltd
Madebeats mu biganiro byo gusubira muri 1:55AM Ltd

28

Jul

Madebeats mu biganiro byo gusubira muri 1:55AM Ltd

Uyu musore ubusanzwe uri mu batangije 1:55 AM Ltd yari ayihuriyemo na Coach Gael mu gihe bari biyemeje kubaka ubushobozi bwa Bruce Melodie bari bagiye gukorana nk’umuhanzi wayibarizwagamo.Nyuma y’igihe gito batangiye gukorana, Madebeats yaje kwerekeza mu Bwongereza batandukana batyo na 1:55 AM Ltd, ibyabanje gusa n’ibikuruye umwuka mubi ariko baza kubikemura mu maguru mashya.Amakuru ahari kugeza uyu munsi, ahamya ko Madebeats uri mu baherutse kugira uruhare kuri album ‘Colorful generation’ ya Bruce Melodie ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd byo gutaha mu Rwanda ndetse bakongera gukorana.Kenny Mugarura, umuyobozi wa 1:55 AM Ltd ni we wa mbere waciye amarenga y’aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Kenny Mugarura, yahamije ko ibiganiro bihari ariko yirinda guhamya igihe bizarangirira.Ati “Nibyo ibiganiro birahari, turi kuganira ariko ntabwo nakubwira ngo bizarangira ryari.”Kenny Mugarura yongeyeho ko uretse Madebeats, Loader yam

0 Comments

Leave a comment