
04
AugNirere Xaverine yegukanye isiganwa ry’amagare ryaberaga muri Namibia
Guhera ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga kugeza ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025 muri Namibia haberaga isiganwa rya Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour riri ku rwego rwa 2.2.Nyuma y’uko Nirere Xaverine yari yegukanye agace ka Gatatu agashyiramo ikinyuranyo cy’iminota 9 n’amasegonda 49 hagati ye n’umukurikiye n’ubundi niwe wahise ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iri siganwa.Ejo yasoje agace ka nyuma ari ku mwanya wa kane, akomeza kwambara umwambaro w’umuhondo, aba yegukanye Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour gutyo.Muri rusange Nirere Xaverine yakoresheje amasaha 7, iminota 18 n’amasegonda 42, akaba yakurikiwe na Merhawit bakinana muri Team Amani aho we yakoresheje amasaha 7, iminota 28 n’amasegonda 37.Nzayisenga Valentine wa Team Rwanda ari nawe waje hafi yabaye uwa 18. Ntakirutimana Martha aba uwa 20, Ingabire Diane aba uwa 23, Mukashema Josiane aba uwa 27 naho Iragena Charlotte aba uwa 37.Nyuma y’uko Nirere Xaverine yegukanye iri siganwa ryaberaga muri Nabimibia yavuze k