
01
SepRusine yasusurukije abarimo ababyeyi be
Iki gitaramo cyabereye muri ‘Institut Français du Rwanda’ ku wa 30 Kanama 2025, cyitabiriwe n’abarimo Kaduhire Kadudu, Babu Joe, Michael ndetse n’abahanzi barimo Bill Ruzima na Alyn Sano mu gihe Anita Pendo ari we wavangaga imiziki.
Ubwo yari asoje igitaramo, Rusine yavuze ko yishimiye uko cyagenze, cyane ko yakoze ibyo yari yateguye byose nubwo hatabura bimwe bitagenze uko yari yabitekereje.
Ati “Njye nakwiha nka 80%. 20% isigaye nayishyiraho mu gihe nakomeza ibitaramo nk’ibi nkaguma kuri uru rwego.”
Ku rundi ruhande, uretse ababyeyi be, umuryango wa Rusine wari witabiriye iki gitaramo, inshuti ndetse n’abavandimwe barimo Antoinette Niyongira, Coach Gael n’abavandimwe be, Sandrine Isheja na Andy Bumuntu bakoranye kuri KISS FM, umunyarwenya Kigingi uri mu Rwanda, Jules Sentore, DJ Pius n’abandi benshi.
Icyakora ubwo yari abajijwe niba ateganya kongera gukora igitaramo nk’iki ndetse bikaba byaba mu buryo buhoraho, Rusine yaciye amarenga y’uko atari ibintu ateganya.
Ati “Reka turebe ko hari indi ntsinzi nageraho mu buzima. Bwa mbere naraje muranyakira nk’abavandimwe, mbaha ‘Inkuru ya Rusine I’, ubwa kabiri ngira umuryango nkoze ‘Inkuru ya RusineII’, reka dutegereze turebe.”
Uretse kuba umunyarwenya ukundwa n’abatari bake, Rusine asigaye ari Umunyamakuru wa KISS FM.