
15
AugTwinjirane muri Weekend y’ibirori n’ibitaramo yahuriranye na ‘Assumption’
Abakunzi b’ibirori iyo bumvise umunsi w’ikiruhuko babyinira ku rukoma noneho waba wahuriranye n’impera z’icyumweru bakarushaho kuko iminsi yo kwidagadura iba ikomeje kwiyongera.
Impera z’iki cyumweru zahuriranye n’umunsi w’ikiruhuko wa ‘Assumption’, ari na yo mpamvu mu nkuru yacu tugiye kurangira abakunzi b’imyidagaduro aho gusohokera bakaryoherwa na Weekend yabaye ndende.
MTN Iwacu Muzika Festival izaba yerekeje i Rubavu
Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival biri kugana ku musozo bizaba byerekeje mu Karere ka Rubavu ari na ho bizasorezwa ku wa 16 Kanama 2025.
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera ku kibuga cya Nengo, byitzwe ko kizaririmbamo abahanzi nka King James, Riderman, Bull Dogg, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Kivumbi King na Ariel Wayz.
Ni ibitaramo bigiye gusorezwa i Rubavu nyuma yo kunyura mu yindi mijyi nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Huye na Muhanga yasimbuye Rusizi.

I Rubavu hategerejwe ibirori by’abambaye umweru
Abakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Rubavu bateguriwe ibirori by’abambaye umweru bitegerejwe kubera ahitwa Lakeside ku wa 16 Kanama 2025.
Ni ibirori byatumiwemo DJ Brianne na DJ Diarro nk’abahanga mu kuvanga imiziki mu gihe abarimo Patycope, Muyango na Bertrand bazafatanya mu kubiyobora.

Joshua Baraka azatanga ibyishimo i Nyarugenge
Mu gihe abandi abazaba berekeje i Rubavu, abazaba basigaye i Nyarugenge na bo nta rungu bazagira kuko hateguwe igitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 DJ Pius amaze mu kazi ko kuvanga imiziki. Ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi ugezweho muri Uganda, Joshua Baraka.
Iki gitaramo kizabera muri Kigali Universe ku wa 16 Kanama 2025 byitezwe ko kizitabirwa n’abarimo DJ Marnaud, Mike Kayihura, Alyn Sano na Ruti Joel.

Chriss Eazy, Kivumbi King na B Threy biyambajwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
Abahanzi barimo Chriss Eazy, Kivumbi King na B Threy biyambajwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwateguwe mu cyiswe ‘Edu-Fun Fiesta’.
Ni ubukangurambaga buteganyijwe kubera kuri Club Rafiki ku wa 15 Kanama 2025 aho uretse aba bahanzi, hanatumiwe abavanga imiziki nka DJ June, DJ Pyfo na Kevin Klein.
Uretse ibijyanye n’umuziki hanateguwe amarushanwa y’umukino wa Basketball, aho abahanga mu guhangana umwe ku wundi cyangwa batatu kuri batatu bazaba bahatanira ibihembo binyuranye.
Ibi bikorwa by’imikino n’imyidagaduro bizaba biherekejwe n’ubutumwa bwibutsa urubyiruko kutishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge.

The Ben azataramira i Burayi
Nyuma yo gutaramira i Lyon mu Bufaransa mu mpera z’icyumweru gishize, The Ben ategerejwe mu bindi bitaramo binyuranye bigiye gukomeza kubera i Burayi.
Ku wa 15 Kanama 2025, The Ben azataramira muri Suède mu Iserukiramuco rya ‘One Love Africa Music Festival’ azahuriramo n’abahanzi b’amazina akomeye banyuranye.
Bukeye bwaho ku wa 16 Kanama 2025, The Ben azaba yerekeje muri Norvège aho ategerejwe mu gitaramo azahuriramo n’Abanyarwanda bahatuye bazaba bizihiza umunsi w’umuganura.


Rwanda Summer Fest
Ni ibirori bizabera mu Karere ka Bugesera ahitwa ‘Bugesera Lake Resort’ kuva ku wa 16-17 Kanama 2025, ibi bikaba biba bivanzemo umuziki n’ibindi bikorwa bisusurutsa ababa babyitabiriye.
Uretse gususurutsa ababyitabiriye, ibi birori biryoshywa n’uko ababyitabiriye babona uburyo bwo kurara mu mahema ibizwi nka ‘Camping’ mu ndimi z’amahanga.
Ikindi ibi birori bikundirwa ni uko haba hateguwe imikino y’abana ku buryo nk’imiryango yahasohokeye itagira ikibazo cy’aho abana bari bwidagadurire.

Umunsi w’Igikundiro n’Inkera y’Abahizi; Ibirori bya siporo i Kigali
Rayon Day cyangwa se Umunsi w’Igikundiro nk’uko benshi bakunze no kwita Rayon Sports, ni ibindi birori bitegerejwe kubera muri Stade Amahoro ku wa 15 Kanama 2025.
Ibi birori bizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo n’umukino wa ruhago uzahuza ikipe ya Rayon Sports ndetse na Yanga, byitezwe ko bizanitabirwa n’abanyamuziki batandukanye.
Ku rundi ruhande ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, abakunzi ba APR FC bazaba bishimira ibirori by’ikipe yabo ’Inkera y’Abahizi’ bahuje n’umukino ugomba guhuza iyi kipe y’ingabo na Power Dynamos FC.
Inkera y’Abahizi izakurikirwa n’icyumweru cy’imikino ya gishuti yatumiwemo amakipe arimo AZAM FC yo muri Tanzania, Police FC, As Kigali na Vipers yo muri Uganda.


Sunday Night Live
Sunday Night Live ni ibitaramo by’urwenya bibera muri Kigali Universe buri Cyumweru, ku wa 17 Kanama 2025 Babou Joe azaba ataramana n’abandi banyarwenya nka Prince na Madhu.
Ibi bitaramo ngarukacyumweru ni bimwe mu by’urwenya biri kumenyekana mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko bikaba bitangiye kuzamura izina kurushaho ubwo byimukiraga muri ‘Kigali Universe’.