10th, September 2025, 18:59:55 PM
Home / News / bizarangira-kidum-ku-mubano-wu-rwanda-nu-burundi
Bizarangira - Kidum ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

10

Sep

Bizarangira - Kidum ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Ibi Kidum yabikomojeho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya ‘Be One Gin’.

Yagize ati "Bizarangira. Icyizere kirahari. Nta kitagira iherezo, murabizi ko hari igihe imipaka yigeze gufungwa irongera irafungurwa, ubu yarongeye irafungwa gusa izafungurwa na none rwose kuko igifite itangiriro kigira n’iherezo.”

Kidum ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akaba akomoka i Burundi, uretse ko amaze imyaka 30 atuye muri Kenya.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane kubera ibitaramo yakunze gukorera mu Rwanda n’u Burundi, aho amaze ibitaramo birenga 100.

0 Comments

Leave a comment