10th, September 2025, 18:42:11 PM
Home / News / yemi-alade-agiye-gushyira-ku-isoko-ryu-rwanda-ibikoresho-bye-bya-maquillage
Yemi Alade agiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda ibikoresho bye bya ‘maquillage

10

Sep

Yemi Alade agiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda ibikoresho bye bya ‘maquillage

Uyu muhanzi amaze iminsi mu Rwanda aho ari umwe mu bari batumiwe mu birori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20. Umwana w’ingagi yise izina, yamwise ’Kundwa’, ndetse agaragaza amarangamutima y’uko yashimishijwe no gusura ingagi zo mu birunga.

Ibi bikoresho bya ‘Maquillage’ yise ‘Yem Beauty’, Yemi Alade yabimuritse ku mugaragaro muri Kanama 2025.

Yemi Alade ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika unamaze igihe mu muziki cyane ko yawutangiye mu 2005.

Yemi Eberechi Alade wamamaye nka Yemi Alade yavutse ku wa 13 Werurwe 1989 bisobanuye ko kugeza ubu amaze kuzuza imyaka 36 y’amavuko.

Azwi cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nka Johnny,Oh my gosh, Shekere, Ferrari n’izindi zirimo Na gode.

Uyu muhanzi avuka kuri James Alade wigeze gukurira Polisi muri Leta ya Ondo mu gihe Helen Uzoma we yavukaga muri Leta ya Abia

0 Comments

Leave a comment