10th, September 2025, 18:37:28 PM
Home / News / bruno-k-yikomye-abanyamakuru-bamugeretseho-urupfu-rwa-gogo
Bruno K yikomye abanyamakuru bamugeretseho urupfu rwa Gogo

10

Sep

Bruno K yikomye abanyamakuru bamugeretseho urupfu rwa Gogo

Bruno K yisobanuye ku by’urupfu rwa Gogo, ahakana uruhare abamushinja


Nyuma y’urupfu rwa Gogo, bamwe mu banyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Uganda bashinje Bruno K kumukoresha cyane, bikaba ngo byaramugizeho ingaruka zamugejeje ku rupfu.


Mu kiganiro yahaye Royal FM ubwo yari mu Rwanda, Bruno K yamaganye ayo makuru, avuga ko nta shingiro afite. Yavuze ko icyamuzanye mu buzima bwa Gogo ari ugufasha inshuti ye kumenyekana, atari ukumukoresha ku buryo byamugiraho ingaruka mbi.


Ati: “Ni ibintu bikomeje gukwirakwizwa n’abantu batankunda iwacu kandi bari kugerageza gusunika gahunda zabo. Igihe nakiraga Gogo nta muntu wambwiye ko arwaye cyangwa afite ikibazo. Namwakiriye mu kumufasha kumenyekana kuko naramukundaga.”


Uyu muhanzi kandi ashinja itsinda ry’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga gushaka kumwangisha Abanyarwanda, bifashishije inkuru z’urupfu rwa Gogo. Yavuze ko abenshi muri bo batigeze bamufasha mu buzima, ahubwo bamutereranye igihe yamukeneye, ariko nyuma yo kwitaba Imana bakihutira kugaragaza ko bamukundaga cyane.


Ati: “Abo ni abantu batigeze bagira ikintu na kimwe bafasha Gogo. Nyamara bafite imbuga zikurikirwa n’abantu benshi, iyo yabaganaga bamwigizagayo, ariko amaze kwitaba Imana bakerekana ko bamukunda cyane.”


Bruno K amaze iminsi mu Rwanda, aho yitabiriye umuhango wo guherekeza Gogo wabaye ku wa 8 Nzeri 2025.

0 Comments

Leave a comment