10th, September 2025, 18:36:04 PM
Home / News / clarisse-karasira-yasabye-imbabazi-abakunzi-be-abasaba-no-kwitegura-indirimbo-ye-nshya
Clarisse Karasira yasabye imbabazi abakunzi be abasaba no kwitegura indirimbo ye nshya

08

Sep

Clarisse Karasira yasabye imbabazi abakunzi be abasaba no kwitegura indirimbo ye nshya

Clarisse Karasira yiseguye ku bakunzi be, abateguza indirimbo nshya nyuma yo kubyara

Umuhanzikazi Clarisse Karasira, umaze iminsi yishimira urukundo n’umuryango we nyuma yo kwibaruka, yatangaje ko ari gutegura indirimbo nshya izasohoka vuba, anasaba imbabazi abakunzi be ku gihe amaze adashyira hanze umushinga mushya.

Karasira yavuze ko nyuma y’igihe cy’uruhuko yihaye cyo kwita ku buzima bwe no ku mwana we, yongeye gusubira mu bikorwa bya muzika, akaba yifuza gusubiza abakunzi be ibyo bamwitezeho.

Ati: “Nzi ko hari igihe gishize ntashyira hanze indirimbo nshya, ariko nari mfite impamvu zihariye. Ubu ndi gukora umushinga mushya nizeye ko uzabashimisha.”

Iyi ndirimbo nshya izaba ari iya mbere asohoye nyuma yo kubyara, bikaba byitezwe ko izaba ifite ubutumwa bwimbitse buherutse mu buzima bwe no mu rugendo rwe nk’umubyeyi n’umuhanzi.

Abafana be bakomeje kugaragaza ko bishimiye kongera kumubona mu muziki, bategerezanyije amatsiko itariki nyirizina azashyiraho iyi ndirimbo.


0 Comments

Leave a comment