10th, September 2025, 18:42:11 PM
Home / News / kwita-izina-bisumba-super-bowl-nkuko-michael-bay-abivuga
Kwita Izina bisumba Super Bowl, nk’uko Michael Bay abivuga

08

Sep

Kwita Izina bisumba Super Bowl, nk’uko Michael Bay abivuga

Michael Bay: “Kwita Izina bisumba Super Bowl Half Time Show”

Umuyobozi wa filime w’icyamamare ku Isi, Michael Bay, yavuze ko yanyuzwe cyane n’imitegurire y’ibirori byo Kwita Izina, ndetse abigereranya nk’ibisumba Super Bowl Half Time Show, kimwe mu bitaramo bikomeye ku Isi.

Ibi yabigarutseho ubwo yitaga umwana w’ingagi izina “Umurage”, avuga ko yahisemo iryo zina kubera agaciro rifite no kurigaragaza nk’ikimenyetso cy’ejo hazaza. Yongeraho ko nk’umuyobozi wa filime azaharanira ko iyi ngagi ayihindurira umukinnyi wa filime, kugira ngo ibe ikimenyabose ku rwego mpuzamahanga.

> “Ni ibintu bitangaje cyane. Ababyinnyi bari beza cyane. Ibi birori byatuma Super Bowl Half Time Show isa nk’aho ari akantu gato ugereranyije na byo. Ndanezerewe kuba ndi hano, kandi izina nahaye umwana wanjye w’ingagi rivuga ‘Umurage’. Naramubonye ni mwiza cyane. Nahisemo kumuha akazina ka ‘Mason Rock’,”
— Michael Bay.



Super Bowl Half Time Show ni igitaramo kiba hagati y’igice cya kabiri cy’umukino wa nyuma wa Super Bowl, finali ya shampiyona ya NFL muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni bimwe mu birori bikurikirwa n’abantu miliyoni nyinshi ku Isi, aho kimara hagati y’iminota 12 na 15, kikuzuyemo umuziki, imbyino n’udushya twinshi. Cyanyuzemo abahanzi bakomeye barimo Michael Jackson, Beyoncé, Madonna, Shakira na Jennifer Lopez, The Weeknd, Dr. Dre, Snoop Dogg, Eminem, Kendrick Lamar, Rihanna n’abandi.

Michael Bay yasabye abantu bose kwigira ku Rwanda uburyo rushyira imbere kurengera inyamaswa n’ibidukikije, ashimangira ko ari urugero rwiza Isi yose ikwiye kwigira ho.

Umuhango wa Kwita Izina wabaye ku nshuro ya 20 ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, mu Karere ka Musanze, aho abana b’ingagi 40 bahawe amazina.

0 Comments

Leave a comment