10th, September 2025, 18:37:28 PM
Home / News / minisitiri-wintebe-dr-justin-nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva

06

Sep

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko kwagura Pariki y’Ibirunga kugirango harushesho kuba heza, ndetse no kuba bizagira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturiye iyi pariki, ari ikimenyetso cy’uko kubungabunga ibidukikije n’iterambere bidatana.Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20, ubwo hitwaga amazina abana b’ingagi 40 ndetse hakanamurikwa gahunda yo kuvugurura Pariki y’Ibirunga.Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwagura Pariki y’Ibirunga kugirango hazarusheho kuba heza, ndetse bigendane no kurushaho guteza imbere abahaturiye.Ati “U Rwanda rwashyizeho umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugera ku kigero cya 25% mu guharanira ko ingagi zizakomeza kugira aho kuba hizewe. Izi mbaraga zizanahindura imibereho y’abaturiye pariki mu kwerekana ko kubungabunga ibidukikije n’iterambere bidatana.”Muri rusange iyi gahunda yatekerejwe mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwisanzure buke ingagi zifite, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izongerwaho hegitari 3.740 bingana na 23% by’ubuso yarisanganywe.Umushinga mugari wo kuyagura uzakorwa mu byiciro bizagenda bishyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka iri hagati yi 10 na 15 ukazarangira wose muri rusange ushowemo miliyoni 230 z’Amadorari ya Amerika, harimo azatangwa na Leta y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bayo, inguzanyo ndetse n’impano.Iyi gahunda izagirwamo uruhare n’Ibigo bine by’ingenzi aribyo RDB, REMA, Rwanda Water Board na Meteo Rwanda.RDB ishinzwe umushinga n’ibikorwa byo kwimura abaturiye iyi pariki, REMA yo izaba ishinzwe gusubiranya icyanya Pariki izaba yaguriwemo no guteramo amashyamba, Rwanda Water Board yo izibanda ku kurwanya isuri harwanywa ko amazi ava mu Birunga asenyera abatuye mu turere duturanye nayo, ni mu gihe Meteo Rwanda yo izashyiraho ikoranabuhanga rizajya ritanga amakuru aburira abaturage mu gihe haba hari imihindagurikire y’ikirere.Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga guharanira gukomeza kuyibungabunga no kwakira neza abayisura.Ati “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese.”Yongeraho ko ibirori byo kwita izina byabereye mu Kinigi mu kwereka abahaturiye ko umusanzu wabo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari ingenzi.Ati “Ibirori byongeye kubera hano ngo tubagaragarize ko dushima umusanzu wanyu mu gusigasira ingagi no guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu cyacu.

0 Comments

Leave a comment