
08
SepMinisitiri w’Intebe wa Uganda azitabira igitaramo cya ‘Ambassadors of Christ’ i Kampala
Amakuru yo kuba Minisitiri w’Intebe Robinah Nabbanja azitabira iki gitaramo yatangajwe na NBS kuri uyu wa Gatanu.
Iki gitaramo cyiswe ‘This far by grace’ kigamije kwizihiza imyaka 37 umuhanzi Mwalimu Ssozi Joram amaze akora umuziki akaba yarifuje kubana na kolari ‘Ambassadors of Christ’.
‘Ambassadors of Christ’ ni umutwe w’abaririmbyi babarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, ikaba imwe mu zikunzwe.
Ni kolari yanditse amateka mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo zayo zirimo Hoziana, Mureke mukunde, Imirindi y’Uwiteka, Kuki wabyemeye, Iwacu heza, Mtegemee Yesu, Nimekupata Yesu, Imirimo yawe, Hari igihugu, Reka dukore, Ibyo unyuramo, Umunsi ukomeye, Hejuru mu kirere n’izindi nyinshi.
Kolari ‘Ambassadors of Christ’ yatangiriye urugendo rw’ivugabutumwa mu Rwanda nyuma y’ibihe Igihugu cyari kivuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri icyo gihe ubutumwa bw’iyi kolari bwibanze ku gusana imitima ndetse no guteguza kugaruka kwa Yesu Kirisitu.
Uko imyaka yagiye yicuma niko Kolari ‘Ambassadors of Christ’ yaguye amarembo ijyana ubutumwa bwiza mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse bajya no kure yarwo.
Mu bihugu bamaze kuvugamo ubutumwa bwiza harimo Zambia, Congo, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi n’ahandi hanyuranye.