10th, September 2025, 18:43:58 PM
Home / News / safi-madiba-agiye-gusohora-album-222-umubare-usobanura-malaika-murinzi
Safi Madiba agiye gusohora Album ‘222’, umubare usobanura Malaika Murinzi

08

Sep

Safi Madiba agiye gusohora Album ‘222’, umubare usobanura Malaika Murinzi

Umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Canada, Safi Madiba, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ye ya kabiri yise “222” igizwe n’indirimbo 10, aho yayihaye uyu mubare kugira ngo agaragaze ubusobanuro bwawo bujyanye no kuba yaragendanye na Malaika Murinzi mu rugendo rwe rw’ubuzima n’umuziki.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Safi yavuze ko guhitamo uyu mubare bifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe. Ati: “Nayise ‘222’ kuko ari umubare usobanura Malaika Murinzi. Mu buzima bwanjye nabonye ko ngendana na Malaika Murinzi, kuko yambaye hafi mu bihe bikomeye kandi akanyereka ko ndi mu nzira nziza."

Mu myemerere itandukanye, cyane cyane mu bijyanye n’imibereho yo mu buryo bw’umwuka, umubare 222 uzwi nka 'Angel Number 222', ugaragaza ubutumwa bwiza bujyanye n’amahoro, uburinganire no kwizera inzira y’ubuzima.

'222' usaba umuntu gushaka uburyo yabaho mu buzima bwuzuye impuzandengo, aho imibanire, amafaranga n’ubuzima busanzwe bidakwiye kuganza cyangwa kureka ikindi gisigara inyuma.

Uyu mubare ufatwa nk’ubutumwa bwo kukwibutsa ko uri ahantu heza mu gihe gikwiye, kandi ko ikiremwamuntu ari kumwe n’imbaraga z’ubuzima by’Imana mu nzira yose urimo.

Unagaragaza akamaro ku bumwe, gufashanya no kugira imibanire igendanye n’ukuri mu buzima bwacu bwite ndetse n’ubw’akazi.

Kubona uyu mubare ni ugusabwa kwigirira icyizere no gukomeza guhanga amaso ku bisubizo byiza, cyane cyane mu bihe bikomeye.

'222' ushobora no gusobanura amahirwe mashya, ndetse n’ubutumwa bw’uko hari inkunga iva mu rwego rw’Imana cyangwa imbaraga zituruka ku rwego rwo hejuru zikuri hafi.

Album “222” izaba ari iya kabiri ya Safi Madiba kuva yatangira umuziki ku giti cye nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys ryamamaye cyane mu Rwanda.

Iyi Album izaba ari urugendo rwerekana uko yagiye agendana n’inkunga y’Imana n’imbaraga za Malaika Murinzi, bikanagaragaza uburyo agikomeje guharanira kugera ku nzozi ze mu muziki no mu buzima busanzwe. Yaherukaga gushyira ku isoko Album ‘Back to Life’. 

Safi Madiba yatangaje ko ari mu myiteguro ya Album ye ya kabiri yise “222”, ifite igisobanuro cya Malaika Murinzi 


Safi yavuze ko umubare 222 ugaragaza uburinganire, amahoro no kwizera urugendo rw’ubuzima 


Safi Madiba arateganya gushyira hanze indirimbo 10 zigize iyi Album nshya 

“222” ni urugendo rwerekana uko nagendanye n’inkunga y’Imana mu bihe bikomeye, nk’uko Safi Madiba yabisobanuye 

Album “222” izaba ikimenyetso cy’uko Safi agikomeje urugendo rwo guharanira inzozi mu muziki mpuzamahanga

0 Comments

Leave a comment