
08
SepYampano asobanura ko afite umuhamagaro wo kuba Pasiteri
Yampano yahishuye isezerano afite ryo kuzaba Pasiteri

Yampano, umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko afite isezerano ryo kuzaba Pasiteri. Ariko ngo arasaba Imana kumuhindurira akazi cyangwa ikamwongerera imbaraga, kuko yumva akazi akora ubu gashobora gutuma abantu batamwizera.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Yampano yavuze ko nubwo afite umuhamagaro wo kuba Pasiteri, abona ko mu bihe bya none hari abiyita abakozi b’Imana bakora mu buryo butari bwo, bigatuma abantu batamenya ukuri.
> “Mfite isezerano ryo kuzibera Pasiteri ariko Imana izampindurire akazi kuko abantu bashobora kutanyizera […] hajemo amanyanga menshi ntiwamenya ngo ni nde pasiteri w’ukuri n’uw’ibinyoma. Niba koko inshingano yampaye ntazazishobora, ninyongerere imbaraga cyangwa impindurire inshingano,”
— Yampano.
Nubwo bimeze bityo, Yampano avuga ko yatangiye gukora umurimo w’Imana anyuze mu bihangano bye, aho akenshi aririmba ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ikibi no kugana mu nzira nziza.
Ku bijyanye n’uko isezerano rye rizasohora, yagize ati:
> “Ndi mu kazi. Ntabwo bisaba ko mbigira amashuri, ahubwo bisaba akanwa kanjye ko kuvuga amagambo afitiye abandi akamaro. Abakura mu Isi y’umwijima mbajyana mu myumvire mizima.”
Yampano avuga ko afite abayoboke benshi bamushyigikiye, kandi asanga igihe nikigera Imana izamucira inzira, maze asohoze isezerano ryayo.
> “Igihe nikigera bizikora!”
— Yampano.