03rd, September 2025, 08:15:02 AM
Home / News / abakirisitu-bo-mu-itorero-omega-church
Abakirisitu bo mu itorero Omega Church

30

Aug

Abakirisitu bo mu itorero Omega Church

Iki giterane cyabaye ku munsi w’ejo ku wa gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, gitegurwa mu buryo bwo kwerekana amashimwe y’abantu ku Mana yabarinze, yabateje imbere ndetse n’Igihugu cyabo kikaba gikomeje gutera imbere.Umwe mu bakirisitu yatanze ubuhamya bw’ibyo Imana imaze kumukorera n’igihugu muri rusange.Yavuze ko iyo asubije amaso inyuma, agatekereza ko nyuma ya Jenoside nta kintu cyari gihari bimutera gushima Imana.Ati “Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza uyu munsi, habayeho ibintu bikomeye. Ikintu nshima Imana cyane, ni umuyobozi mwiza Imana yaduhaye (Perezida Paul Kagame). Ni umuyobozi mwiza wabashije kugira icyerekezo ndetse akagishyira mu bikorwa.”Uyu yavuze ko nyuma ya Jenoside ubuyobozi bwafashe icyemezo bwohereza abana mu mashuri kugira ngo bazagire icyo bigezaho.Ati “ Mu 1994, gihugu cyari umusaka nta kintu na kimwe cyari kirimo ariko uko kureba kure niko kwatumye ubuyobozi bw’ingabo buvuga ngo reka abana bajye mu mashuri.”Yavuze ko igihugu gishyiraho icyerekezo 2020, cyarebaga kure ndetse byatumye u Rwanda ruba igihangange muri Afurika n’Isi muri rusange kubera iterambere ryagezweho.Umushumba Mukuru wa Omega Church, Pastor Liliose K. Tayi, yavuze ko nk’itorero bashima ibyo Imana yakoze birimo no kuba nta munyarwanda ukiri impunzi.Ati “ Turashima Imana ku bwo kugaruka mu gihugu kw’abanyarwanda bari abarabaye impunzi igihe kirekire guhera mu 1959 ndetse n’abandi banyarwanda bahunze mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.”Yakomeje ati “ Turashima Imana yadushoboje gucyura izo mpunzi hafi ya zose kandi hakajyaho na politiki  yo gutuma impunzi yose y’Umunyarwanda ishaka gutaha muri gakondo yayo yakirwa neza.”Yakomeje ati “ Turashima Imana yadushoboje kongera kubana neza no gufatanyiriza hamwe kongera kubaka u Rwanda no kururinda icyaruhungabanya binyuze muri politiki n’ingamba zo kwimakaza ubumwe nUbudaheranwa. Ubu Abanyarwanda bari ku rugero rwiza rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa.”Rwanda Shima Imana ya mbere yabaye mu 2012, yubakiye ku gitekerezo cy’Umuryango PEACE Plan, cyo guhuza Abanyarwanda kugira ngo bashime Imana ku ho yavanye u Rwanda n’Abanyarwanda n’intambwe imaze kubateza.Iki giterane ngarukamwaka kimaze imyaka 13 gitangiye mu gihe igiheruka cyabereye muri Stade Amahoro, tariki ya 29 Nzeri 2024. Kuri iyi nshuro ‘Rwanda Shima Imana’ iri kubera mu matorere hirya no hino.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yavuze ko ubwo iri torero ryo mu Murenge wa Kinyanyi rishima Imana, bakwiye gukomeza gukora cyane kugira ngo iterambere ry’igihugu rikomeze kwiyongera.Ati “ Gukora rero ni ngombwa  kuko umusaruro uva mu murimo wacu , niwe uteza imbere iki gihugu, ni nawe utuma iki gihugu cyacu kiba igihanganjye. “Yasabye ko abakirisitu bakwiye gutanga urugero rw’aho batuye bakora ibibateza imbere kandi bubahiriza gahunda ya leta.

0 Comments

Leave a comment