
02
SepSinzongera! Clapton yazinutswe ibyo kuba 'Manager' w’abandi banyempano
Yagize ati: “(Nta n'ubwo) nzongera. Oya! Ntabwo nahemukiwe, ahubwo umuntu wese ukora muri ‘Management’ ashobora kunyumva. Iyo wita ku mpano w’abandi, wowe uriyibagirwa kandi nawe uri impano. Byantwaraga umwanya munini cyane, bigasa n’aho urugendo rwanjye ari ukureberera inyungu z’abandi.”
Clapton binyuze muri Daymakers Edutainment, yigeze gushyigikira bikomeye impano za Japhet na Etienne n’abandi bahanzi bakiri bato, abategurira ibitaramo bikomeye, abashyira mu itangazamakuru, ari na byo byabazamuye mu maso ya rubanda.
Ni na we wagize uruhare mu kugaragaza impano z’abasore barimo Patrick Rusine na Ravanelly. Gusa kuva yatandukana na Japhet na Etienne, ntiyongeye gufasha abandi mu buryo bw’amasezerano y’imikoranire.
Clapton yasobanuye ko iyo afasha abantu akenshi ashyira imbere kubaha ibitekerezo bye, kandi ari byo bubakiraho, nyamara ari we byakabaye bimufasha mu rugendo rwe nka muhanzi. Ati: “Nafataga ibitekerezo byanjye nkabishyira mu bo ngomba gufasha, nkiyibagirwa. Nyamara intego yanjye ni uko ndi umuhanzi.”
Yongeyeho ko atigeze ahagarika gufasha abantu, ariko ubu abikora mu buryo busanzwe, aho kwinjira mu masezerano y’ubucuruzi. Ati “Ubu ng’ubu abantu bose umuntu afasha, abafasha kubera ko ari urukundo bivuye ku mutima, atari ukubabera ‘Manager’.
Uyu munyarwenya uri no mu rugendo rwa sinema nyuma yo gusohora filime ‘Deciever’, yavuze ko iyo aza kugirana amasezerano ashingiye ku bucuruzi n’abo yafashije, ubu hari inyungu zari kuba zimugarukira.
Clapton yavuze ko mu Rwanda akenshi abafasha impano babikora ku bw’urukundo, nyamara ku rwego rwa kinyamwuga hagakwiye kuba habaho amasezerano akubahirizwa.
Ati “Ariko mu Rwanda siko bimeze. Akenshi, dufasha kuko dushaka gufasha. Ariko ninangira gukora 'Management' mu buryo bwa kinyamwuga, icyo gihe uko azamera kose, hari inyungu ziza iwanjye [..] Cyangwa se asezeye, bizasaba ko ansubiza igishoro. Ntabwo umuntu azabyuka mu gitondo ngo umufate umuhere ku busa, namara kumenyekana agende."
Akomeza ati "Rusine ubu afite amafaranga. Iyo nzaba kuba twaragiranye amasezerano ya 'business' mba mfite hafi 10% ajya kuri konti yanjye, kuko uko byagenda kose hari ayo nashoye kuri Rusine, cyangwa Japhet na Etienne. Ariko nabikoze ku bw'umutima wanjye ubikunze, turi gufashanya. Kandi n'abo n'ubwo nabafashije bakazamuaka, nanjye baramfashije mu bundi buryo."
Clapton Kibonge yashimangiye ko atazongera kuba ‘Manager’ w’abandi bahanzi cyangwa abanyarwenya, ahubwo azakomeza gufasha mu buryo busanzwe, yibanda ku rugendo rwe nk’umuhanzi no mu ruganda rwa sinema.