02nd, September 2025, 23:33:14 PM
Home / News / umunyamakuru-dc-clement-numugore-we-bibarutse-impanga
Umunyamakuru DC Clement n’umugore we bibarutse impanga

01

Sep

Umunyamakuru DC Clement n’umugore we bibarutse impanga

Clement washinze DC TV, yavuze ko bavukiye mu bitaro bya Muhabura i Kanombe.

Uyu mugabo aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yirinze kugira byinshi avuga, gusa agaragaza ko ari ibyishimo kuri we kuba nyuma yo kurushinga umuryango we watangiye kwaguka. Ati “Nishimiye ko nyuma yo kurushinga umuryango wanjye watangiye kwaguka. Ni ishimwe rikomeye ku Mana.”

Uyu mugabo yabajijwe ibitsina by’abana yibarutse, avuga ko kuri ubu yumva kubivuga atari ngombwa cyane. Ahubwo yishimiye ko ubu yatangiye urugendo rushya akinjira mu muryango w’ababyeyi. Ati “Ni indi ntambwe ikomeye yo kuva mu bwiza ujya mu bundi.”

Muri Kamena 2024 nibwo DC Clement na Manzi Aliane bari basezeranye imbere y’amategeko. Imihango yo gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana byabaye tariki 1 Nyakanga 2024 i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

0 Comments

Leave a comment