
01
SepPapy Ndahiro Valens yateguje indirimbo nshya kuri album yitegura gusohora
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yateguje indirimbo nshya yise ‘Inkota Icuritse’, avuga ko ari imwe mu zigize ‘Album’ yahurijeho abahanzi bafite izina mu Rwanda yitegura gushyira hanze.
Avuga ko indirimbo ye yayise ‘Inkota icuritse’ mu rwego rwo gusobanura ko hari igihe umuntu aba afite impano muri we ariko ikaba itaragaragara ngo imutunge.
Ati” Hari byinshi ducamo, bitubangamira ariko ukabirengaho.”
Yasobanuye ko yari amaze imyaka itatu ategura umuzingo w’indirimbo, Album, ko kandi ubu zose zarangiye, azajya asohora imwe imwe.
Ati “ Iyo indirimbo imwe ije abantu bakayumva, ukabaha indi igihe kigeze birafasha. Mfite indirimbo n’abandi bahanzi zigera muri eshanu zanarangiye.”
Yashimiye abandi bahanzi barimo, Eric Senderi, Mico the Best, Papa Cyangwe n’abandi bagenda bamutera imbaraga mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagiriye inama rubyiruko rufite impano, kubyaza amahirwe Igihugu cyatanze, rugakora ibibabyarira akamaro.
Ati ” Birashoboka, uruganda rwaragutse ubu umuntu ntiyakora umuziki ngo aburare.”
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy aherutse gutangiza sosiyete yise DECO GREEN COMPANY LTD izajya ikorera hose mu gihugu ikaba ifite intego zo gutanga akazi ku rubyiruko.
Ubwo iyi Kompanyi yatangizwaga, hagaragajwe ko izajya itanga servisi zirimo gupima no gutunganya ubutaka , iz’ubwubatsi , kwinjiza no gutunganya imiyoboro y’itumanaho, ubukerarugendo no gutunganya amashusho.