
11
AugAbana bamuritse impano mu gitaramo gikomeye cyaranzwe n'ibyishimo bisendereye
Ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2025 ni bwo habaye igitaramo gikomeye cyiswe Kiddo Talents Show cyabereye muri Kepler i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali. Ni igitaramo cyateguwe na Kiddo Hub, ikigo gisanzwe gifasha abana bafite impano zitandukanye kikaba cyarashinzwe na Mbonyumugenzi Theodomir.Abataramye muri iki gitaramo kuva ku mushyushyarugamba kugeza ku bavuye ku rubyiniro nyuma, bose bari abana. Abana berekanye impano zabo zitandukanye zirimo: kubyina gakondo, kubyina imbyino zigezweho, kuvuga amazina y’Inka, kuvuga imivugo, kuririmba, gushushanya, kumurika imideli, gusetsa, kuvuga ijambo ry’Imana n’izindi.Hari hari abana basanzwe bazwi aho nabo berekanye impano zabo. Muri bo harimo Bennie usanzwe wifitemo impano yo kwigisha ijambo ry’Imana aho ari we watangije igitaramo yigisha abana bagenzi be kujya bumva ibyo ababyeyi babo bababwira ndetse anasengera igitaramo ngo kigende neza.Hari kandi Louange usanzwe ufite impano yo kuririmba indirimbo z’abana dore ko aririmba no mu Itetero