
21
AugAbana bo muri ‘Moriox Kids’ bagiye gutaramira muri Armenia
Blaise Muhoza Shema ureberera aba bana yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ari urugendo batangiye mu mpera z’icyumweru gishize aho babanje kunyura muri Qatar mbere gato yo kwerekeza muri Armenia.
Ati “Turi mu rugendo rwo ruzazenguruka mu bihugu bitandukanye, twatangiriye muri Qatar dukomereza muri Armenia aho dufite igitaramo ku wa 23 Kanama 2025.”
Shema yavuze ko uretse igitaramo cyabo bateganya gukora ku wa 23 Kanama 2025, kuri uyu wa 20 Kanama 2025 bateganya kwitabira ikindi cy’umuhanzi witwa Avo Adamyan wo muri Armenia.
Uretse ibi bitaramo, Shema yavuze ko aba bana bateganya gukomereza urugendo rwabo mu bindi bihugu bazagenda bagaragaza mu minsi iri imbere.
Moriox Kids ni umuryango umaze imyaka itatu n’igice, kuri ubu ufasha abana 30 baturuka mu miryango itifashije barimo abari baravuye mu ishuri cyangwa abigaga bagorwa no kubona ibyangombwa nkenerwa.
Aba bana biganjemo abafite impano zo kubyina, bazifashisha mu gususurutsa ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gushakisha ubufasha.
Aba bana bakunze kwiyambazwa n’abahanzi banyuranye mu kwamamaza ibihangano byabo bakanitabira ibirori binyuranye, ari na ho bakura ubushobozi bubafasha kwiyishyurira iby’ingenzi mu buzima bwabo.