
27
AugAbana bo muri Moriox Kids bataramanye n’umuhanzi ukomeye muri Armenia
Iki gitaramo cyabereye ahitwa ‘Central square of Ashtarak’ ku wa 23 Kanama 2025 ahari hakoraniye abakunzi b’umuziki batari bake cyane ko kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu.
Blaise Muhoza Shema ureberera aba bana yabwiye IGIHE ko uretse ibi bitaramo, aba bana bateganya gukomereza urugendo rwabo mu bindi bihugu bazagenda bagaragaza mu minsi iri imbere.
Moriox Kids ni umuryango umaze imyaka itatu n’igice, kuri ubu ufasha abana 30 baturuka mu miryango itifashije barimo abari baravuye mu ishuri cyangwa abigaga bagorwa no kubona ibyangombwa nkenerwa.
Aba bana biganjemo abafite impano zo kubyina, bazifashisha mu gususurutsa ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gushakisha ubufasha.
Bakunze kwiyambazwa n’abahanzi banyuranye mu kwamamaza ibihangano byabo bakanitabira ibirori binyuranye, ari na ho bakura ubushobozi bubafasha kwiyishyurira iby’ingenzi mu buzima bwabo.