
08
AugAbantu 10 batawe muri yombi bakekwaho ibirimo gutobora inzu z’abaturage bakiba
Aba bose bafashwe ku wa 8 Kanama 2025, mu mirenge ya Mageragere na Muhima, ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage.Mu Murenge wa Mageragere, mu Kagali ka Nyarufunzo, mu Mudugudu wa Rubete hafatiwe abagabo bane, bakekwaho ubujura bwo gutobora inzu z’abaturage no gutega abaturage bakabambura ibyo bafite.Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko atari ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa by’ubujura kuko bafungiwe iki cyaha barangiza igifungo bakarekurwa ariko banga guhinduka basubira muri ibi bikorwa by’ubujura.Mu Murenge wa Muhima, mu Kagali ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi hafatiwe abantu 6 bakekwaho ibikorwa by’ubujura byo kwiba abantu muri Nyabugogo. Ni nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko muri aka gace haba abantu biba abaturage ibyabo.CIP Gahonzire ati “Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda umuntu wese wijandika mu bikorwa by’ubujura agomba gufatwa agahanwa, Polisi y’Igihugu ifatanyije n’izindi nzego yahagurukiye abantu b