
18
AugAbanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahize kuba igicumbi cy’ubukungu
Ibi bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’iyi Komisiyo yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo ku wa Gatandatu, tariki 16 Kanama 2025.Uyu mwiherero wayobowe n’Umuyobozi w’uyu Muryango muri aka Karere, Bayasese Bernard na Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu, Munyakazi Sadate, wibanze ku ngingo zirimo imikorere n’imikoranire imbere mu muryango n’abandi bafatanyabikorwa, ibipimo ku mibereho y’ingo mu Akarere ndetse na Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi.Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Umuryango muri aka Karer, Bayasese Bernard, yibukije ko kugira ngo Imikorere n’Imikoranire myiza hagati y’inzego zihurira ku nshingano y’Ubukungu, ari yo nkingi y’ibanze mu kugera ku ntego zihuriweho mu guhindura Akarere ka Gasabo igicumbi cy’ubukungu.Uyu muyobozi kandi, yakomeje avuga ko inzego z’ibanze zirimo iz’Umudugudu zidakora neza, zikwiye kwitabwaho kugira ngo hatagira gahunda z’Igihugu zidindira.Ati “Inzego zatowe zidakora neza by’umwihariko ku rwego rw’Umudugudu zikwiriye kwitabwaho by’umwihariko, ndetse hakongerwa imbaraga mu isuzuma ku ishyirwamubikorwa rya za gahunda n’inshingano ku bigomba gukorwa.”Ibi avuga ko biri mu bizafasha no kumenya ibyo Umuryango, FPR-Inkotanyi wemereye abaturage kugira ngo bisohozwe kandi bigere ku ntego yahizwe.Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubukungu y’uyu Muryango muri aka Karere, Munyakazi Sadate yashimangiye ko abanyamuryango bose bafite uruhare mu guhigura imihigo yahizwe.Sadate abona gufata imyanzuro ihindura no kugira ubufatanye, nka bumwe mu buryo buza imbere y’ubundi mu kugera kuri icyo cyerekezo.Indi ngingo yikijweho, ni iyerekeye kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Muhazi kiri mu Akarere ka Gasabo, hashakwa abashoramari bahashyira ibikorwa kugira ngo bizamure ubukungu bushingiye ku Bukerarugendo.Imbere y’inzego zari zatumiwe zirimo abahagarariye JADF, PSF n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 15 yo muri aka Karere, iyi Komisiyo yanzuye ko mu rwego rwo kuzamura ibipimo bishingiye ku Iterambere ry’Ubukungu, hagomba kubaho gushishikariza ibigo by’imari kugeza ibikorwa bya bo mu Mirenge iri mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, cyane cyane mu Mirenge ya Rutunga na Gikomero.Umwiherero wanzuye kandi gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe no kuba abayobozi bagomba kuba bandebereho bakora neza ibyo batumwe n’ababagiriye icyizere. Wanzuye kandi ko amahirwe aboneka mu Mujyi wa Kigali akwiye kubyazwa umusaruro mu kugera ku ntego Umuryango wihaye.Ni umwiherero wabereye muri Salle y’Inama y’Akarere ka GasaboBiyemeje kuhagira igicumbi cy’ubukunguBuri wese witabiriye uyu mwiherero, yahawe umukoro wo kuba ‘bandebereho’