03rd, September 2025, 08:22:14 AM
Home / News / abanyeshuri
Abanyeshuri

24

Aug

Abanyeshuri

Abanyeshuri bane biga mu mashuri yisumbuye baherutse guhagararira Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yabereye mu Bushinwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, azwi nka ‘International Olympiad in Artificial Intelligence (IOAI)’.Aba banyeshuri bitabiriye iri rushanwa bari mu kigero cy’imyaka 15 na 17. Ni Mugisha Pacifique, Rukundo Promesse, Hagenimana Keza Ange Darlene na Mizero Lucky Gall.Uko ari bane biga ibirimo Imibare, Ubugenge, n’Ubumenyi bwa mudasobwa.Iri rushanwa bahatanyemo ryabaye hagati ya tariki 1-9 Kanama 2025.Aba banyeshuri mu kiganiro bagiranye na RBA, basobanuye ibyaranze iri rushanwa ndetse n’uko ryagenze.Hagenimana Ange Darlene yagize ati “Irushanwa ryamaze iminsi itatu, umunsi wa mbere twakoze irushanwa mu matsinda gusa ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu aba ari ugukora ku giti cyawe.”Mugisha Pacifique niwe munyeshuri witwaye neza w’Umunyarwanda, aho yaje ku mwanya 157. Ntiyabashize gutwara umudali gusa yaje mu cyiciro gikurikira icy’imidali mu banyeshuri bagaragaje ubumenyi budasanzwe.Umutoza ufasha mu myigire y’amasomo y’ubwenge buhangano, Irakoze Ntawigenga Kelly, uri mu bafasha gutegura abanyeshuri bagiye mu marushanwa mpuzamahanga yagaragaje igituma iri rushanwa ribagora.Yagize ati “Igituma ikibazo cyo ku munsi wa kabiri kiba kigoye ni uko usanga ari ubwa mbere ukibonye, kuko ndibuka ko twe twabajijwe ku bushakashatsi Abashinwa bari bari gukora bwo kuba mu ifoto nini wafashe wakuramo uduce duto wakohereza abantu kuri murandasi.”Muvunyi Victor, Umuyobozi ushinzwe tekinike mu by’ikoranabuhanga rigezweho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), yashimiye ubushake bw’abanyeshuri bahagarariye u Rwanda.Ati “Abanyeshuri bacu ni abahanga, igisigaye ni ukubatera ingabo mu bitugu ndetse tukabashakira urubuga bagaragarizaho ubwo bumenyi.”Iri rushanwa ry’ubwenge buhangano (AI) ribaye ku nshuro ya kabiri, aho umwaka ushize ryabereye muri Bulgarie, rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu bisaga 57 birimo u Rwanda.

0 Comments

Leave a comment