
09
AugAFC/M23 irashinjwa ibyaha bikomeye birimo no gukora ubwicanyi ndenga kamere
Muri iyi raporo yo ku wa 6 Kanama 2025 (Ref: BCNUDH/OD/138/2025), UN yashyize mu majwi AFC/M23 ko ifite uruhare mu rupfu rw’abantu 169 mu bice birimo Kanyatsi, Kigali, Dubai, Katanga, Luhumba, Kasave, Kakoro na Busessa, byose biri mu turere twa Rutshuru hagati ya tariki ya 9 na 11 Nyakanga 2025. AFC/M23 ariko iratangaza ko ibi ari ibirego bidafite ishingiro, ari uburyo bwo kuyobya uburari no guhungabanya isura yayo mu ruhando mpuzamahanga. AFC/M23 Iravuga ko Ibyo BCNUDH Isaba Ntacyo BishingiyehoMu itangazo ryasohowe ku wa 7 Kanama 2025, AFC/M23 yagize iti:Ibirego bidafite gihamya n’imvano ifatikaMu itangazo, AFC/M23 ivuga ko ibice byose byavuzwe muri raporo bikubiye mu ishyamba rya Virunga, aho ibikorwa byose by’ubuhinzi bitemewe. “Ni gute bavuga ko abahinzi biciwe ahantu hatarimo ubuhinzi kandi nta baturage bahasanzwe?” Ni ikibazo AFC yibaza, ivuga ko raporo y’UN irimo gukwirakwiza amakuru atabanje gusuzumwa, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga iper