03rd, September 2025, 08:19:36 AM
Home / News / afcm23-iteganya-gushyiraho-inkiko-mu-bice-igenzura
AFC/M23 iteganya gushyiraho inkiko mu bice igenzura

01

Aug

AFC/M23 iteganya gushyiraho inkiko mu bice igenzura

Muri Kamena 2025, AFC/M23 yatangaje ko igenzura ubutaka bufite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 34 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, butuyeho abaturage barenga miliyoni 11.Iri huriro ryashyize muri ibi bice ubuyobozi bwo ku rwego rwa politiki kugeza kuri ba Guverineri b’intara, ariko nta rwego rw’ubutabera rifite. Ibi bituma hari abanyura muri icyo cyuho, bagakora ibyaha.Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, AFC/M23 yashyizeho Komisiyo ishinzwe gusuzuma ishyirwaho ry’urwego rw’ubutabera mu bice igenzura, itegura raporo y’imyanzuro yafashe, iyigeza ku buyobozi bukuru bw’iri huriro.Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa umwungirije akaba na Perezida w’umutwe wa M23, Gen Sultani Makenga uyobora abarwanyi bawo ndetse na Brig Gen Bernard Byamungu umwungirije, bari gusuzuma imyanzuro yafashwe n’iyi Komisiyo kugira ngo yemezwe.Umunyamabanga muri AFC akaba na Perezida w’iyi Komisiyo, Délion Kimbulungu, yatangaje ati “Igitekerezo cyo gushyiraho ibikorwa by’ub

0 Comments

Leave a comment