
29
AugAfrellie
Mu masaha make ashize nibwo umuhanzi Nyarwanda, Kevin Kade yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Nyanja”, nyuma y’igihe yari amaze ayiteguje abakunzi b’umuziki we.Iyi ndirimbo nshya ya Kevin Kade yagiye hanze kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27 Kanama, ndetse kubitegereje amashusho yayo bigaragarira amaso ko yatwaye ingengo y’imari itari nto kugirango itunganywe.Uretse ibi kandi, ikindi cyakomeje kuvugisha abatari bake ni uburanga bw’inkumi Kevin Kade yifashishije mu mashusho y’iyi ndirimbo.Benshi mu bayirebye basigaranye ikibazo kigira kiti ” Ese inkumi ikaraga umubyimba gutya ni muntu ki ?Iyi nkumi yifashishijwe muri aya mashusho yitwa Afrellie, akunze kugaragara mu itangazamakuru, ariko nta makuru ye menshi wasanga ku mbuga nkoranyambaga.Umunota wagerageje kukumenyera iby’ingenzi kuri uyu mukobwa birimo amazina ye ndetse n’imirimo asanzwe akora mu buzima busanzwe.Uyu mukobwa uri mu mashusho y’indirimbo “Nyanja “ amazina ye yitwa Eliora Afrellie, akaba asanzwe akora akazi ko kuvanga imiziki ndetse by’umwihariko akaba ari n’umubyinnyi w’imbyino zigezweho.Afrellie ni inzobere mu kuvanga umuziki wa Kinyafurika ariko byumwihariko Afrobeats. Kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri Leta ya Maine, gusa bitewe n’imiterere y’akazi akora ko kuvanga imiziki, akaba akunze gukorera akazi ke mu gihugu cya Puerto Rico.Iyo usuye imbuga nkoranyambaga ze ubonako ari umukobwa ukunda gutembera, gusabana n’inshuti ze ndetse no kuryoshya ubuzima nk’urundi rubyiruko rw’imyaka ye.Mu mafoto agera ku 10 twagukusanyirije, ihere ijisho uburanga bwa Eliora Afrellie umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Nyanja’ ya Kevin Kade.