
12
AugAlexander Isak
OlivierRutahizamu wa Newcastle United, Alexander Isak, ntabwo ari mu bakinnyi bazifashishwa na yo mu mukino ufungura Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League), nyuma y’uko ayitangarije ko atazongera kuyikinira kabone n’ubwo yakwanga kumurekura.Alexander Isak ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza muri Premier League mu mwaka ushize wa 2024/25, atsinda ibitego 27 mu mikino 42 bituma amakipe menshi agaragaza ko yifuza kumugura.Mu yagaragaje inyota yo kumwifuza harimo na Liverpool yegukanye Igikombe cya Premier League mu mwaka ushize, ibyabaye nk’amata abyaye amavuta kubera ko uyu mukinnyi na we ari ikipe akunda.Ibyifuzo by’impande zombi byakomwe mu nkokora n’uko uyu mukinnyi agifite amasezerano y’imyaka itatu muri Newcastle United, bituma imwifuzamo miliyoni 150£.Liverpool ntikozwa ibyo gutanga ako kayabo, ahubwo yifuza gutanga miliyoni 110£, kugira ngo ihabwe uyu mukinnyi ukomoka muri Suède.Nubwo Newcastle yanze amafaranga kuri uyu mukinnyi w’imyaka 25, akomeje kuyinaniza ndetse yamaze kuyimenyesha ko atazongera kuyikinira nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Athletic ndetse amakuru avuga ko na Liverpool yiteguye kongera kwegera Newcastle iyisaba ko yayiha uyu musore.Mu bakinnyi Newcastle United izajyana gukina umukino wa mbere wa Premier League uzayihuza na Aston Villa, ntizaba iri kumwe na rutahizamu Alexander Isak wariye karungu asaba kugurishwa.