
07
AugAmakuru mashya ku banyeshuri b’i Muhanga bakoze impanuka
Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Kibangu ubwo abanyeshuri bo kuri iryo shuri, bari bagiye kwitabira imikino y’amarushanwa ‘Amashuri Kagame Cup’ i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, imodoka barimo ya Hiace ikabura feri ikarenga umuhanda abana bagakomereka bidakabije usibye umwe wavunitse imbavu. Umuyobozi wa Saint Bourget TSS, Norbert Rukundo, wari kumwe n’abo bana bakora impanuka yavuze ko ku wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024 bari bakiri mu bitaro bya Kabgayi, ariko bari koroherwa, kandi ko ababyeyi babo bamenyeshejwe na bo bakaba barimo gukurikirana ubuzima bw’abana babo. Avuga ko imodoka yarimo abanyeshuri 16, umwarimu umwe, umushoferi na we ubwe, bose hamwe bakaba bari 19, ariko abenshi ngo nta bibazo bikomeye bagize kuko nk’umushoferi we atigeze ajyanwa no kwa muganga. Agira ati “Tugeze ahitwa i Murambi imodoka yabuze feri irenga umuhanda yikaraga inshuro enye, hari umwe bigaragara ko yababaye cyane kuko yavunitse imbavu, abandi bose bari mu buzima bwiza nta