03rd, September 2025, 08:19:40 AM
Home / News / amatike-3000-yari-yaguzwe-igitaramo-music-in-space-cyasubitswe
Amatike 3000 yari yaguzwe! Igitaramo “Music in Space” cyasubitswe

22

Aug

Amatike 3000 yari yaguzwe! Igitaramo “Music in Space” cyasubitswe

Itsinda ritegura igitaramo “Music in Space” cyari giteganyijwe kubera i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2025, ryatangaje ko iki gitaramo gisubitswe ku mpamvu z’uburwayi bwa Bjorn, ari nawe nyir’igitekerezo cyacyo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, iri tsinda ryavuze ko Bjorn amaze iminsi afashwe n’indwara y’umutima, kandi ko yajyanywe kwa muganga, ndetse agirwa inama n’abaganga ko atitabira igitaramo kugeza amerewe neza.

Uretse kuba ari we watekereje iki gikorwa, yanagombaga kukiyobora no kugaragaza filime yihariye ijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse n’ibindi bikorwa by’umwihariko byari byateguwe.

Iri tangazo risubiramo rigira riti “Bwana Bjorn ntabwo yateguye iki gitaramo gusa ahubwo ni nawe wari uhagarariye ibigomba gukorerwamo harimo na filime ijyanye no kubungabunga ibidukikije yari kuzamurikirwamo ndetse na ‘Performance’ ye idasanzwe yari iteganyijwe. Ku bw’iyo mpamvu ntabwo iki gitaramo cyakomeza.”

Abategura igitaramo bavuze ko bazi neza uburyo abakunzi bacyo bari barakiriye neza iki gikorwa, aho amatike arenga 3,000 yari amaze kugurwa n’abafana batandukanye mu bihugu byinshi.

Bavuze ko bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo batangaze indi tariki nshya, kandi amatike yose yaguzwe azakomeza kugira agaciro. Bati “Turabasaba kwihangana no kudushyigikira muri iki gihe kigoye. Twizeye ko igitaramo kizaba kandi kikabaryohera,”

Itsinda “Music in Space Team” ryasoje risaba abakunzi bacyo gusengera Bjorn kugira ngo agaruke mu buzima busanzwe vuba, ndetse bashimira abafana ku rukundo n’ubufasha bakomeje kubereka.

0 Comments

Leave a comment