03rd, September 2025, 08:13:47 AM
Home / News / artrwandaubuhanzi
ArtRwanda-Ubuhanzi

27

Aug

ArtRwanda-Ubuhanzi

Yagize ati “Umushinga hari amafaranga uba ukeneye kugira ngo utangire, hari ayo dufite twazigamye ariko ntabwo yuzuye ku buryo twatangira. Dukeneye nka miliyoni 17 kugira ngo tuwushyire mu bikorwa. Tuzatanga amahugurwa ku bahanzi 50 ba mbere, n’abaganga 20 bafite ubunararibonye mu mitekerereze y’abantu, twigishe n’abantu muri rusange binyuze mu gusura ibigo by’amashuri tubigishe uko bakoresha urwo rubuga.”Umuyobozi w’ishuri ry’Ubugeni n’Ubuhanzi, Jacque Muligande uzwi nka Might Popo, ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri muzika. Avuga ko bimwe mu byo bagenderaho harimo kureba icyo impano y’umuntu yamumarira aramutse atsinze amarushanwa, bikanakimarira umuryango nyarwanda.Ati “ArtRwanda-Ubuhanzi ni igisubizo ku bintu byinshi twari dukeneye. Aba baje guhiganwa bari baratsinze ubwa mbere, bararebye basanga nubwo batsinze ariko hari ikintu kikibuze, n’icyatuma bigeza kuri ya ntambwe yindi, barabagarura kandi igihembo bazabona kizabagirira akamaro kanini cyane ugereranyije naho bari bari mbere.”Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA umukozi wa Imbuto Foundation, Martine Umukunzi, yavuze ko nubwo abagiye bahiga abandi mu byiciro uko ari bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi hari aho bamaze kwigeza, ariko basanze bakwiye gukomeza kubaherekeza.Yagize ati “Buri cyiciro kiba gifite abantu bafite izina rikomeye, bafite ibyo bubatse, bize, bashobora gukomeza kubaherekeza muri urwo rugendo kubera ko impano ntabwo ihagije, twemera ko agomba no kumenya kuyicuruza. All Stars Edition rero irabahuza, bya byamamare byose twabonye bahize abandi mu byiciro bitandukanye tubahurize ku rubuga rumwe, nabo bahatane hagati yabo. Ikigamijwe ni ukubateza imbere, abatsinda bafite ibihembo bazahabwa birimo amafaranga aruse aya mbere.”Kuva amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi yatangira, amaze kwitabirwa n’urubyiruko rurenga ibihumbi birindwi rufite impano zitandukanye, nubwo atari ko bose bashoboye kugera mu cyiciro cya nyuma ngo babone ibihembo bitangwamo birimo kubakirwa ubushobozi no guhabwa amafaranga.

0 Comments

Leave a comment