
22
AugAS Kigali yabonye intsinzi ya kabiri itangira gukanga abantu
Uyu mukino wo muri iri rushanwa ryateguwe n’ikipe y’igihugu mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino wakinwe kuri uyu wa Kane saa Kumi muri Kigali Pelé Stadium.Umukino watangiye ikipe ya AS Kigali ihererekanya neza ariko ikabikorera mu rubuga rwayo. Nyuma y’iminota 20 AS Kigali yatangiye kugera imbere y’izamu rya Azam FC abarimo Nshimiyimana Thierry na Dushimimana Olivier Muzungu bakabona uburyo ariko ntibabubyaze umusaruro. AS Kigali yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu rya Azam FC ariko gushyira umupira mu nshundura bikaba ikibazo.Ku munota wa 35 Azam FC yabonye uburyo bwa mbere bufatika imbere y’izamu ku ishoti riremereye ryarekuwe na Ashraf Kibeku. Umunyezamu wa Azam FC yakomeje gukora akazi gakomeye ariko ku munota wa 43 biza kuba ubusa ubwo Rudasingwa Prince yari akoreweho ikosa ryavuyemo penariti. Iyi penariti yahise yinjizwa neza n’uyu rutahizamu igitego cya mbere kiba kirabonetse.Mu gice cya kabiri Azam FC yaje ikora impinduka mu kibuga ari na ko itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba AS n’umunyezamu bakaba maso.Mu minota ya nyuma y’umukino Tuyisenge Arsene winjiye mu kibuga asimbuye yarase ibitego bibiri byabazwe aho yabaga asigaranye n’umunyezamu wenyine.Umukino warangiye AS Kigali itsinze Azam FC igitego 1-0. Iyi kipe y’umujyi wa Kigali izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Police FC muri iri rushanwa ry’Inkera y’Abahizi.