
17
AugBasketball
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasezerewe mu Gikombe cya Afurika idatsinze umukino n’umwe muri itatu yakinnye.Umukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere u Rwanda rwatsinzwe na Cap-Vert amanota 75-62.Ni umukino u Rwanda rwatangiye nabi cyane kuko agace ka mbere karangiye Cap-Vert yatsinze amanota 20-8.Mu gace ka kabiri, rwagerageje kwihagararaho Ndayisaba Dieudonne na Prince Twa bayitsindira amanota menshi.Igice cya mbere cyarangiye Cap-Vert iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 29 y’u Rwanda.Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje kurushwa bikomeye. Umukino warangiye Cap-Vert yatsinze u Rwanda amanota 75-62.U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cya Afurika rusatsinze umukino n’umwe kuko uwa mbere rwatsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 78-70.Ni mu gihe uwa kabiri rwatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 65-58.