
26
JulBiramahire Abeddy yabonye ikipe muri Algeria
Uyu mukinnyi waherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports yumvikanye na ES Setif kuzayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri. Amakuru avuga ko azahabwa ibihumbi 50 by’Amadorali ubundi Rayon Sports igahabwamo Miliyoni 20 z’Amanyarwanda.Biramahire Abeddy agiye kwerekeza muri Entente Sportive Setifienne yasoje umwaka ushize muri shampiyona iri ku mwanya wa 6 n’amanota 41 muri Algerian. Iyi kipe kuri ubu itozwa na Antoine Hey wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi.Uyu rutahizamu yari yarageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka aho yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona agasondamo ibitego 5 ndetse agatsinda 4 mu gikombe cy’Amahoro.Nyuma y’uko uyu mukinnyi yumvikanye n’iyi kipe, hahise hashakwa umusimbura we aho bivugwa ko ari Rayon Sports yamaze kumvikana na Rutsiro kugira ngo igure rutahizamu wayo, Habimana Yves.Uyu mukinnyi yari agifitiye amasezerano y’umwaka umwe iyi kipe gusa bivugwa ko Murera izayishyura Mi