
27
JulBull Dogg yavuze impamvu yifashishije indirimbo za Mahoniboni muri MTN Iwacu Muz
Ni ubwa mbere uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo ‘Cinema’, ‘Kaza Roho’ aririmbye muri ibi bitaramo. Yongewe ku rutonde rw’abahanzi batoranijwe, asimbuye Kevin Kade nyuma y’uko bigaragaye ko uyu muhanzi atazabasha kwitabira ibitaramo kubera izindi nshingano afite muri gahunda ya Rwanda Convention USA 2025.Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga, uyu muraperi yataramiye ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Ngoma n’ahandi bari bateraniye ku Kibuga cy’Umupira cya Cathédrale ya Kibungo. Yahagarariye neza injyana ya Hip Hop mu ndirimbo zirimo 'Nk'umusaza' n'izindi.Akiva ku rubyiniro, Bull Dogg yabwiye itangazamakuru ko gukoresha indirimbo ya MC Mahoniboni ari ibisanzwe mu muziki. Yagize ati: "Buri muraperi wese ujya kuri 'stage' aba ari MC, kandi ni ibintu byoroshye kugira ngo ube wakoresha igihangano cy'undi muri Rap turabigira cyane."Yakomeje agira ati: "Mahoniboni ni umuntu wadushyigikiye mu gihe cyacu, n'ubungubu aracyadushyi