
24
JulBurusiya: Indege yari itwaye abantu 49 ikoreye impanuka ikomeye, nta n’umwe warokotse
Iyi ndege yakoreshwaga na sosiyete ya Angara yaguye ku musozi uri mu ishyamba ry’inzitane, ubwo yavaga mu Mujyi wa Blagoveshchensk yerekeza muri Tynda mu Ntara ya Amur.Minisiteri y’Ubutabazi y’u Burusiya yagize iti “Mu bikorwa byo gushakisha, kajugujugu ya Mi-8 ya Rossaviatsiya yabonye igihimba cy’iyi ndege kigurumana. Abatabazi bakomeje kwerekeza ahabereye impanuka.”Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko Perezida Vladimir Putin yamenyeshejwe iby’iyi mpanuka kandi ko hashyizweho Komisiyo ishinzwe gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.Iyi ndege yakozwe mu 1976, ikoreshwa bwa mbere na sosiyete ya Aeroflot yabayeho kuva mu bihe bya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zabayeho kugeza mu 1991.