03rd, September 2025, 08:17:36 AM
Home / News / davido-mu-nzira-zo-kumurikira-album-ye-5ive-i-kigali
Davido mu nzira zo kumurikira album ye ‘5Ive’ i Kigali

22

Jul

Davido mu nzira zo kumurikira album ye ‘5Ive’ i Kigali

Amakuru dukesha IGIHE nuko abareberera inyungu za Davido bamaze iminsi mu biganiro n’umwe mu basanzwe bategura ibitaramo i Kigali ndetse banamaze kumwoherereza amasezerano y’imikoranire ku buryo yabafasha gutegura iki gitaramo.Nyuma yo kwakira aya masezerano ndetse bakagirana ibiganiro by’imikoranire, barangije impera z’icyumweru gishize bemeranyije ingingo zose ziyagize ndetse byari byitezwe ko ku wa 21 Nyakanga 2025, baba bamaze gushyira umukono ku masezerano.Davido ushobora gutaramira i Kigali nta gihindutse, ari mu bitaramo nk’ibi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabitangiriye i Los Angeles ku wa 11 Nyakanga 2025, akazabirangiriza Atlanta ku wa 20 Ugushyingo 2025.Iyi album Davido ateganya kumurikira i Kigali yasohotse ku wa 18 Mata 2025. Igaragaraho abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C, Dadju n’abandi benshi.Ni album ya gatanu uyu muhanzi asohoye nyuma ya Oma Baba Olowo yasohotse mu 2012, A Good Time yasohotse mu 2019, A Better Time yasohotse mu 2020 na Timeless

0 Comments

Leave a comment