
12
AugDavido yahaye umugore we isaha igura Miliyoni 433 Frw
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeat, David Adeleke uzwi ku izina rya Davido, yahaye umugore we Chioma Rowland impano y’isaha yo mu bwoko bwa Richard Mille irimo amabuye ya diyama, ifite agaciro ka $300,000 [433,529,700 Frw] mu muhango w’ubukwe bwabo bwo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Iyi saha y’ikirenga ni iya kabiri yo mu bwoko bwa Richard Mille Davido ahaye Chioma, nyuma y’indi yamuhaye mu 2023 ayiherekeresheje amasakoshi ya Birkin ku isabukuru ye. Ubukwe bw'i Miami bwakurikiye imihango y’ubukwe bwa gakondo yabereye i Lagos muri Kamena 2024, ndetse n’ubukwe bwo gusezerana imbere y’amategeko bwakozwe muri Werurwe 2023.Amafoto n’amashusho by’iyi mpano n’umuhango muri rusange, byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bitera ibyishimo n’impaka mu bafana babo ku rwego mpuzamahanga.Ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025 bwitabiriwe n’abashyitsi b’icyubahiro barimo ibyamama