
14
AugDesire Luzinda yerekanye Levixone bitegura kurushinga
Ibi birori byabaye ku wa 12 Kanama 2025, byitabirwa n’ibyamamare muri Uganda nka Alex Muhangi Carol Nantongo, Lydia Jazmine, Mudra, Ykee Benda, Martha Kay na Pastor Aloysius Bugingo n’abandi benshi.
Ni mu gihe aba bombi bitegura ubukwe ku wa 15 Kanama 2025. Levixone yambitse impeta Desire Luzinda mu minsi ishize ubwo bahuriraga i Burayi.
Ubukwe bwaba bombi buherutse kugurwa na MTN Uganda ibinyujuje muri ‘Application’ yayo ya ‘Yotv channels,’ aho yegukanye uburenganzira bwo kwerekana ubukwe bwabo mu buryo bwa Live.
Umuntu wifuza gukurikirana ibi birori asabwa kwishyura 4000 UGX, ni ukuvuga arenga 1500 Frw.
Desire Luzinda ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda wamenyekanye mu muziki usanzwe, gusa ubu akaba yarihebeye uwo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu mugore usanzwe ufite umwana witwa Michelle Heather Kaddu wavutse mu 2004, yamenyekanye cyane mu 2014 ubwo hasohokaga amafoto ye yambaye ubusa buri buri, icyo gihe bikaba byaravuzwe ko ari umusore bahoze bakundana wayashyize hanze.


