
21
JulDore Smartphone kubana yabaye icyago !!
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 27.000 bafite hagati y’imyaka 18 na 24 bo mu bihugu 190, bwagaragaje ko abana bahawe smartphones bakiri bato bibagiraho ingaruka zirimo agahinda gakabije, kwigunga,ibitekerezo byo gushaka kwiyahura, ubushobozi buke bwo kwiyakira no guhangana n’ibibazo n’ibindi.Umuyobozi wa Sapiens lab, Tara Thiagarajan akaba n’umushakashatsi mu bijyanye na Science yagize ati “Uko umwana atangira gukoresha smartphone hakiri kare ni ko amahirwe yo kugira ubuzima bwo mu mutwe buzima agabanyuka.”ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abakobwa ari bo bagirwaho ingaruka cyane kurusha abahungu, bitewe n’uko imbuga nkoranyambaga zibatera kwiheba no kwiyanga kubera amafoto cyangwa ibitekerezo babona kuri TikTok, Instagram, n’izindi mbuga nkoranyambaga.Inzobere mu mitekerereze n’imibanire, Jonathan Haidt asanga abana bakwiye gutegereza kugeza ku myaka 16 mbere yo kwemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga, nk’uko yabigaragaje mu gitabo cye kitwa “The Anxious Generation: Ho