03rd, September 2025, 08:20:33 AM
Home / News / dr-ngoga-shema-fabrice-yatorewe-kuyobora-ferwafa
Dr Ngoga Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA

30

Aug

Dr Ngoga Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA

Ni amatora Komite Nyobozi yayo yahuriranye n’ Inteko Rusange Isanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).Shema Fabrice yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida, aho byari biteganyijwe ko asabwa gutorwa gusa na kimwe cya kabiri cy’abanyamuryango ba FERWAFA, kongeraho undi umwe, we n’abandi bantu umunani yatanze ku rutonde rwe, bazayobora iri Shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.Abanyamuryango 51 muri 53 ni bo bamanitse ikarita yanditseho “YES” mu kugaragaza ko bamutoye. Nta “OYA” yamanitswe, babiri bifashe.Shema Fabrice asimbuye, Munyantwali Alphonse kuri uyu mwanya.Aheruka gutangaza ko we  ko nta mushahara azafata, ahubwo ibihumbi 200$ yari kuzahembwa mu myaka ine, aziyongera ku yo kuzamura impano z’abato.Mu kiganiro na TV1 yagize Ati “Reka mbatungure, CAF itanga ibihumbi 50$ ku mwaka. Ninyobora imyaka ine bizaba ari ibihumbi 200$. Ayo mafaranga yose uko muyabara, ntanze uburenganzira ku bashinzwe imari muri FERWAFA, nubwo ntarageramo bazajye bayafata bayajyane mu iterambere ry’abato. Nta faranga na rimwe nshaka.Sindayabona sinzi niba anahari, ariko naramuka aje bazayongere ku ngengo y’imari y’iterambere ry’umupira w’amaguru.”Shema Ngoga Fabrice wari  mu bakandida rukumbi mu  bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, asanzwe ari Perezida w’Ikipe ya AS Kigali, aho yagarutse muri izi nshingano nyuma yo kwegura muri Kamena 2023.Shema Fabrice azwiho ubunyamwuga n’ubushake bwo guteza imbere ruhago Nyarwanda.Mu migabo n’imigambi ye, Shema yiyamamaza, yavuze ko azashyira imbaraga mu iterambere ry’abato aho ateganya ko inkunga zose zizajya zishyirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere impano z’abana n’urubyiruko.Yatangaje kandi ko azahindura imisifurire yakunzwe kuvugwamo amanyanga ndetse abasifuzi akabashyiriraho umushahara wa buri kwezi kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga .Ikindi ni uko mu miyoborere ashaka gukuraho imyumvire y’uko hari abahabwa amahirwe adasanzwe, agashyira imbere ubutabera n’uburinganire mu mikino.Dr Shema Fabrice azafatanya na :.Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari: Gasarabwe Claudine.Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike: Mugisha Richard.Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry.Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore: Nikita Gicanda Vervelde.Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré. Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru: Kanamugire Fidèle. Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise. Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert.Kuri uru rutonde hiyongeraho Komiseri ushinzwe Imisifurire, Hakizimana Louis

0 Comments

Leave a comment