03rd, September 2025, 08:21:52 AM
Home / News / fpr-inkotanyi
FPR Inkotanyi

29

Aug

FPR Inkotanyi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR INkotanyi Amb. Wellars Gasamagera, ari kumwe n’abandi bagize iri shyaka, bitabiriye Inama Nkuru y’Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda.FPR Inkotanyi mu butumwa yashyize kuri x, yatangaje ko mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Amb Gasamagera yavuze ko iyi mitwe ya politiki yombi ihuriye kuri byinshi birimo imitekerereze yo guharanira agaciro ka Afurika ndetse no kwishyira hamwe kw’ibihugu mu karere.Yashimangiye kandi ko Umuryango FPR Inkotanyi ushyigikiye byimazeyo iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’urubuga rwo kwishyira hamwe kw’ibihugu, guteza imbere ubukungu, umutekano n’ubusabane hagati y’abaturage.Amb. Gasamagera yashimangiye kandi ubushake bwo gukomeza umubano mwiza n’ubucuti hagati ya FPR Inkotanyi na NRM.Ubwo yasozaga iyi nama, Perezida wa Uganda akaba n’ukuriye ishyaka,NRM, Yoweri Kaguta Museveni , yahamagariye abayobozi bari mu nzego zitandukanye kurwanya ruswa iri mu turere dutandukanye.Yashimangiye kandi ko zimwe mu ntego za NRM zirimo no guharanira amahoro. Yasabye abayobozi kugira uruhare mu kurwanya ibyaha , gutanga servisi nziza mu kazi .Ati “Amahoro ni ryo fatiro ya byose y’ibintu dukora.”Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, Museveni yatangaje ko igihugu kigikeneye imihanda myiza, ibigo Nderabuzima ,amashuri ,asaba uturere kubigiramo uruhare.Yongeyeho ko guverinoma ishyize imbaraga mu burezi no kugeza amazi meza mu baturage ndetse n’uburyo bwo kugeza imiti ku baturage.Iyi nama yibanze cyane  kurebera hamwe uko hatezwa imbere amahoro n’umutekano muri Uganda ,muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange ndetse n’uburyo imirimo yahangwa hisunzwe ikoranabuhanga , guteza imbere inganda.

0 Comments

Leave a comment